Print

Kanye West yatangarije Museveni umubare w’abana yifuza kubyarana na Kim Kardashian

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 October 2018 Yasuwe: 1954

Kanye West ufite abana 3,yabwiye Yoweri Museveni Ko yifuza kubyara abandi 4 bakaba 7 bibabaza Kim Kardashian nkuko byatangajwe na bimwe mu binyamakuru.

Kim Kardashian uzuzuza imyaka 38 ku Cyumweru,ntiyishimiye uyu mubare umugabo we yifuza kuko yahise yongeraho ababaye ko abana 7 ari benshi.

Museveni yabanje kubaza Kanye West abana bafite aramusubiza ati “Dufite abana batatu ariko ndifuza ko tubyara barindwi.”

Camera yahise yerekeza aho Kim Kardashian yari yicaye atunguwe cyane niko kuvuga ati “Sinifuza kubyara abana barindwi.”

Kim yasetse bya nyirarureshwa nkuko byagaragajwe n’amashusho yafashwe ubona ko atishimiye ibyo Kanye West yatangaje.

Kanye na Kim bafitanye abana batatu barimo North,ufite imyaka 5, Saint,ufite 2 na Chicago ufite amezi 9 gusa muri uru ruzinduka barimo muri Uganda bazanye na North mu gihe abandi babasize mu rugo.



Kanye West arifuza kubyarana na Kim abana 7


Comments

16 October 2018

kim se ko atakibyara byanze azabacusha mumazuru uyu mugabo numusazi ko !