Print

Kanye West na Kim Kardashian bavuze uburyo Uganda ari ijuru ryo ku isi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 16 October 2018 Yasuwe: 2660

Perezida Museveni abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter akaba yishimiye kwakira aba banyamerika ndetse avuga ko hari ibindi baganiriye birimo guteza imbere ubukerarugendo bw’igihugu cya Uganda babinyujije mu bandi bahanzi bakomeye nabo kuza gutembere igihugu cya Uganda.

Kanye West n’umugore we Kim Kardashian bakaba bavuze ko Uganda ari ijuru ryo ku isi kubera ubwiza bw’icyo gihugu ,bakaba barageze muri icyo gihugu kuwa gatanu w’icyumweru gishize.

Kanye West na Kim ni ibyamamare ku isi ndetse bakaba bakurikirwa n’abantu benshi cyane ku isi yose kujya mu gihugu nka Uganda biba bigiye kukinjiriza amadovize menshi cyane kuko bamukerarugendo baziyongera kubwinshi.

Amakuru ahari ngo nuko nyuma y’umunsi umwe gusa Kanye Wwest na Kim bageze muri Uuganda abamaze gusaba kujya gusura icyo gihugu bagera ku bihumbi Magana ane (400.000).kanye West bivugwa ko yaje gukora amashushio y’indirimbo ye akaba azamara icyumweru cyose muri Uganda.

Andi makuru ni uko abahanzi bakomeye muri Uganda nka Chamilion ,Bobi Wine ,Eddy Kenzo barimo gushakisha uburyo bakorana nawe indirimbo ariko bikaba bitaboroheye. Kanye West n’umugore we Kim n’umwana wabo n’itsinda ryabantu babaherekeje bakaba barara muri Chobe Safari Lodge iherereye hafi ya River Nnile muri Uganda,ikaba imwe mu zihenze cyane muri icyo gihugu ,bakaba bazinduka bota akazuba bumva imiyaga ituruka muri river Nile.