Print

Sobanukirwa uburyo bwiza wateramo akabariro n’umugore utwite ukamunyaza ’Amavagingo’

Yanditwe na: Martin Munezero 16 October 2018 Yasuwe: 30839

Ababyeyi benshi bakunze guhagarika imibonano mpuzabitsina mu gihe umugore atwite, aho baba bavuga ko ngo banga guhutaza umwana uri mu nda. Mu bihe nk’ ibi ndetse bamwe mu bagabo ntibatinya guca inyuma abo bashakanye ngo bajye gutera akabariro ahandi, kuko ngo baba babikumbuye.

Niba rero muri mu bihe nk’ ibi, mwihagarika ubuzima musanzwe mubayeho, ahubwo gusa mube maso ku bijyanye no kongera isuku, haba ku ruhande rw’ umugore ndetse n’ urw’ umugabo, kuko mu gihe cy’ imibonano mpuzabitsina, hashobora kugira imyanda yinjira, ikaba yahungabanya ubuzima bw’ ikibondo mutegereje.

Urubuga 7sur7 dukesha iyi nkuru, rukomeza ruvuga ko akenshi ababyeyi b’ abagore batinya kuba baganira n’ abaganga babakurikirana ku bijyanye n’ ubuzima bw’ imyororokere, ibi akaba ari nabyo ntandaro y’ ubujiji bukunze kuranga benshi mu babyeyi.

Abahanga bavuga ko bibujijwe ku mugore utwite impanga:

Abahanga mu by’ ubuzima bw’ umwana mu nda bemeza ko mu gihe umubyeyi atwite impanga zaba ari nyazo cyangwa izitandukanye (Vrais Jumeaux/Faux Jumeaux), ibyiza ari uko yakwirinda imibonano mpuzabitsina mu rwego rwo guharanira ko abana be batavuka mbere y’ igihe cyabugenewe (amezi 9).

Ibyiza ni ukuba ubihagaritse ukazongera kugira icyo ukora nyuma y’ igihe kitari munsi y’ ukwezi kumwe ubyaye.

Urubuga Doctissimo rwanditse ruvuga ko abashakashatsi batandukanye bagiye bashyira hanze inyigo zirenga 60 zose zikaza zihurira ku kintu kimwe cy’ uko umugore utwite agomba gukora imibonano mpuzabitsina agendeye ku nama n’ imyitwarire aba yabanje guhabwa na muganga ariko ko gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe nk’ iki ko bitabujijwe burundu

Abagore bose ntibagira imyitwarire imwe mu gihe batwite dore ko hari bamwe baba bumva nta bushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe hari ababa bumva babikora buri kanya, rimwe na rimwe hari abo usanga baribwa n’ amabere cyangwa bananiwe cyane banatonekara umubiri wose icyo gihe aba yumva nta mugabo wamukoraho.

Ariko na none bakongera bakavuga ko mu gihembwe cya mbere abagore baba bafite isesemi, umunaniro ukabije, uburibwe mu mabere n’ ibindi ariko iyo bigeze mu gihembwe cya kabiri ugasanga ibyo bisa nk’ ibyagabanutse ahubwo ubushake bwo gukora imibonano (libodo) bwariyongereye, kuburyo aha biba bisaba ko ayikora abanje kubonana na muganga.


Comments

obeddi 2 April 2021

nonese wamurongora utekandi aba afite iyonda eseyagara eseyahagarara munsobanurire?