Print

FERWAFA yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi n’abatoza bitwaye neza bazahatanira ibihembo bya Azam Rwanda Premier League Awards 2018

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 October 2018 Yasuwe: 2286

Ibi bihembo bigizwe n’ibyiciro 5 birimo umukinnyi witwaye neza,umunyezamu witwaye neza,umutoza witwaye neza,umutoza watunguranye cyane,ndetse n’umukinnyi ukiri muto utanga icyizere ndetse hazatangazwa ikipe y’umwaka y’abakinnyi 11.

Abakinnyi 11 bari mu ikipe y’abakinnyi 11 bitwaye neza

Igihembo nyamukuru ni icy’umukinnyi witwaye neza ugomba gusimbura Kwizera Pierrot wahoze akinira Rayon Sports wari umaze imyaka 2 yikurikiranya abitwara.

Abagomba gutora barimo abatoza 16 batoza mu cyivciro cya mbere mu Rwanda n’abakapiteni b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere,n’abanyamakuru 16 ba siporo, bazatoranywa n’ishyirahamwe ryabo AJSPOR.

Ibi bihembo bizatangwa taliki ya 18 Ukwakira 2018 kuri Hoteli ya Marriot Hotel guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

FERWAFA yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi n’abatoza bitwaye neza bazahatanira ibihembo bya Azam Rwanda Premier League Awards 2018
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryamaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi n’abatoza bitwaye neza mu mikino ya shampiyona ishize bagomba guhatanira ibihembo bya Azam Rwanda Premier League Awards 2018.

Ibi bihembo bigizwe n’ibyiciro 5 birimo umukinnyi witwaye neza,umunyezamu witwaye neza,umutoza witwaye neza,umutoza wazamutse neza,ndetse n’umukinnyi ukiri muto utanga icyizere.

Igihembo nyamukuru ni icy’umukinnyi witwaye neza ugomba gusimbura Kwizera Pierrot wahoze akinira Rayon Sports wari umaze imyaka 2 yikurikiranya abitwara.

Abagomba gutora barimo abatoza 16 batoza mu cyivciro cya mbere mu Rwanda n’abakapiteni b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere,n’abanyamakuru 16 ba siporo, bazatoranywa n’ishyirahamwe ryabo AJSPOR.

Ibi bihembo bizatangwa taliki ya 18 Ugushyingo 2018 kuri Hoteli ya Marriot Hotel guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Abagomba guhatanira ibihembo:

Umukinnyi witwaye neza kurusha abandi:

1. Bizimana Djihad (yahoze akinira APR FC,yerekeza muri Waasland-Beveren, Belgium)
2. Ndarusanze Jean Claude (AS Kigali)
3. Hakizimana Muhadjiri (APR FC)

Umunyezamu witwaye neza
1. Rwabugiri Omar (Mukura VS)
2. Kimenyi Yves (APR FC)
3. Bate Shamiru (AS Kigali)

Umukinnyi utanga icyizere/ witwaye neza mu batarengeje imyaka 21 -U21
1. Buregeya Prince (APR FC)
2. Muhire Kevin (Rayon Sports FC)
3. Byiringiro Lague (APR FC)

Umutoza witwaye neza
1. Ljubomir Ljupko Petrovic (APR FC)
2. Haringingo Christian Francis (Mukura VS)
3. Ruremesha Emmanuel (Musanze FC)

Umutoza watunguranye cyane
1. Ruremesha Emmanuel (Musanze Fc)
2. Haringingo Christian Francis (Mukura VS)
3. Mphande Joel Albert (Police FC)

Uwatsinze ibitego byinshi
Ndarusanze Jean Claude (AS Kigali)-15