Print

The Ben uri kubarizwa muri Nigeria aragenzwa n’iki ?

Yanditwe na: Muhire Jason 17 October 2018 Yasuwe: 943

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yashyize amashusho kuri Instagram agaragaza ko umujyi wa Lagos wamuguye neza.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, The Ben yongeye gusangiza abamukurikira, amashusho ari muri studio hamwe na producer Krizbeatz, bigaragara ko bari gukorana indirimbo.

Krizbeatz ni umwe mu batunganya indirimbo bamaze kugwiza ibigwi ku mugabane w’Afurika. Uyu musore w’imyaka 24 niwe wakoze indirimbo zakunzwe cyane For Life ya Run Town, Pana ya Tekno, 911 ya Yemi Alade na Harmonize n’izindi nyinshi.

The Ben yerekeje muri Nigeria nyuma y’ibitaramo yakoreye muri Kenya no muri Bubiligi. Aherutse gutangaza ko agiye gushyira hanze indirimbo yiywa Tonight yakozwe na Knoxbeat ukorera muri Monster Records.