Print

Umuraperi TI yakoze amashusho arimo umugore usa na Melania Trump ari kubyina yambaye ubusa buri buri [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 October 2018 Yasuwe: 1039

Muri aya mashusho,TI yari yicaye mu biro bya perezida wa USA,yicaye ku ntebe yicarwamo perezida na Trump,hanyuma uyu mugore usa na Melania wari wambaye ikoti uyu mufasha wa Trump aherutse kwambara rigaca ibintu,araza yurira ameza yari imbere ya TI akuramo iryo koti yari yambaye ryonyine abyinira imbere y’uyu muraperi.

Melania yababajwe n’ukuntu TI yamwibasiriye

Iri koti ryo Melania yambaye rigaca ibintu ryari ryanditseho ngo "I Really Don’t Care Do U?" niryo uyu mugore wari usa na Melania,yari yambaye muri aya mashusho ya TI,arangije ahagarara ku meza yari imbere ya TI wari uri kunywa itabi rya Cigar,niko kurikuramo amubyinira imbere yambaye ubusa buri buri.

Aya mashusho ari guca ibintu,yamaganwe na Melania Trump ndetse n’umuvugizi we witwa Stephanie Grisham wasabye abantu kwamagana aya mashusho.

Yagize ati “Ni gute ibintu nk’ibi byemerwa?birababaje.Mwamagane TI.Melania N’umufasha wa perezida wa USA.Ni agasuzuguro ndetse birababaje kumusebya gutya kubera impamvu za politiki gusa.Ibi bintu bishobora guteza amacakubiri ndetse no kwibasira abantu mu gihugu cyacu.Bikwiriye guhagarara.”

TI yanga bikomeye Donald Trump ndetse aherutse gutangaza ko yamaze gutandukana na Kanye West kubera ko ari umufana ukomeye w’uyu muperezida.




TI yakoresheje mu mashusho umugore usa na Melania ndetse wari wambaye ikoti risa n’irye yambaye ubusa