Print

Umwarimu wo muri kaminuza muri Uganda yaguye hasi mu nama arapfa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 October 2018 Yasuwe: 1511

Dr Thomas Aisu Ongodia yaguye hasi nyuma yo gutanga ikiganiro. Umuntu utifuje gutangazwa amazina yavuze ko Dr Ongodia ku wa Kabiri mu gitondo yageze kuri kaminuza ameze neza.

Yagize ati “Yari akomeye ubwo namubonaga. Ntabwo tuzi icyamubayeho. Dutegereje icyo umuryango we uza kuvuga ntacyo nabivugaho nonaha”
Umuvugizi wa Kaminuza Juma Hassan Nyene yavuze ko bigoye gutangaza icyateye urupfu rw’ uyu mwarimu kugeza habonetse ibyavuye mu isuzuma rya muganga.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Mulago kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Nyene yavuze ko nyakwigendera yari yitabiriye inama itegura inama y’ inama nkuru ya za kamunuza izaba mu cyumweru gitaha.

Ubwo iyi nkuru yakorwaga na Dail monitor ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Ukwakira Meya wa Soroti na bamwe mu bayobozi ba Kaminuza ya Soroti bari ku bitaro bya Mulago.

Mu mirimo nyakwigendera yakoze harimo ko yigeze kuba inzobere y’ Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku buzima OMS, ashinzwe laboratware.