Print

Bobi Wine,Bebe Cool,Ykee Benda n’abandi bahanzi baherutse gutakambira Kanye West ngo bakorane indirimbo yabasubije[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 17 October 2018 Yasuwe: 2929

Ibi yabitangaje ubwo yari yasuye ikigo kirera abana b’imfubyi cyitwa ‘Uganda Women’s Effort to Save Orphans (UWESO)’, yavuze ko ateganya gukorana indirimbo n’abahanzi bo muri Uganda mu rwego rwo guteza imbere umuziki waho ariko ko atari muri iyi minsi ari muri Uganda ahubwo ko ari indi nshuro kuko ateganya kuzongera gusura iki gihugu kiyobowe na Perezida Museveni.

Kanye West yagize ati:” Uganda ni igihugu cyiza cyane, tuzagaruka vuba, tuzakorana n’abahanzi ba Uganda kugirango bateze imbere umuziki wabo, tuzagaruka gukorana n’iki kigo cya UWESO kugira ngo aba bana bagire ubuzima bwiza.” Ibi yabivuze hari umugore we Kim Kardashian, Umunyamabanga muri Minisiteri y ‘ubukerarugendo muri Uganda, Godfrey Kiwanda, Minisitiri w’ibiza n’impunzi , Eng. Hillary Onek n’abandi bayobozi batandukanye.

Nyuma y’uko ubwo aheruka guhura na Perezida Museveni bagahana impano, Kanye West akanamwemerera ko agiye kubaka ishuri ry’ubukerarugendo muri Uganda rikagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo bwa Uganda ndetse no mu bihugu by’Afurika y’iburasirazuba, yemereye UWESO inzu abo bana bazajya bararamo n’ibindi bikorwaremezo. Yabahaye kandi inkweto n’imyenda.

Ikindi ni uko yavuze ko amashusho yafatiye muri icyo kigo cy’imfubyi azayashyira mu ndirimbo ze ziri kuri album ya 9 yitwa ‘Yandhi’.

Umuraperi Kanye West usigaye witwa ‘Ye’ ndetse n’umugore we Kim Kardashian bari mu bakomeye mu myidagaduro muri Leta zunze ubumwe z’Amerika no ku Isi muri rusange ndetse bakaba bumvikana cyane na Perezida Trump, bamaze iminsi igera kuri 5 muri Uganda aho bagiye gufatira amwe mu mashusho azagaragara kuri Album yitegura gushyira hanze.