Print

Umugore yahaye igihano gitangaje umugabo we nyuma yo kumufata ari kumuca inyuma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 October 2018 Yasuwe: 4262

Uyu mugore yabwiye urukiko rwo muri Carolina ko kugira ngo ababarire uyu mugabo we ari uko yakwiyandikaho izina rye ku gitsina cye,bitaba ibyo bagatandukana.

Tammy yabwiye umugabo we Sydney yafashe ari kumuca inyuma ko agomba kwandika izina rye ku gitsina cye kugira ngo biyunge

Uyu mugore yavuze ko ubusambanyi bw’umugabo we bukabije ariyo mpamvu agomba kujya kwiyandikishaho izina rye kugira ngo n’abagore agiye guhehetaho bajye bamubaza impamvu yishyizeho tattoo y’umugore.

Uyu mugore Tammy yashinjwe ko yashimuse umwana w’imyaka 20 witwa Elvis nyuma yo kumenya ko ariwe wasambanaga n’umugabo we,ariyo mpamvu yabwiye urukiko ko uyu mugabo we agomba kwandika izina Tammy ku gitsina cye kugira ngo bongere babane.

Umwe mu nshuti z’uyu mugabo witwa Jacob Melton, yabwiye urukiko ko Sydney yigeze kwiyandikisha izina rya Tammy kun da ubwo yamufataga ari kumuca inyuma none kuri ubu uyu mugore yamusabye ko abyandika ku gitsina cye.