Print

Umukobwa yatangaje ko azongera gukundana aruko Chris Brown amusabye ubushuti

Yanditwe na: Muhire Jason 17 October 2018 Yasuwe: 1806

Ibi bibaye nyuma yuko atamaje umuhanzi Ali Kiba avuga ko asigaye amuhoza ku nyeke amusaba arukundo kandi afite umugore we aho yaganiriye n’ikinyamakuru cyo muri Tanzania kitwa E Daily avuga ko arembejwe na Ali Kiba ushaka gufata ibirindiro mu mutima we binyuze mu kumuhata amagambo yuzuye urukundo.

Ati “Ntabwo nifuza urukundo hagati yanjye na Ali Kiba. Ntabwo mukunda n’ubwo adahwema kunyereka ko ashaka ko dukundana.”

Yasoje avuga ko adashobora gukundana n’ Umunya-Tanzania keretse bishobotse ko umuhanzi wo muri Amerika nka Chris Brown amusaba urukundo cyangwa se n’abandi bakomeye ku rwego rw’Isi.