Print

Umukobwa yangijwe bikomeye n’umukunzi we amuhoye ko yanze ko bakora imibonano mpuzabitsina [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 October 2018 Yasuwe: 2696

Uyu mukobwa ukomoka mu mujyi wa Manchester mu Bwongereza yababaje benshi kubera ibyo yakorewe n’uyu mukunzi we wamukubise hafi yo kumumena ijisho amuhoye ko yanze ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Coral Halson mbere y’uko akubitwa na Lewis

Uyu musore Lewis yakubise uyu mukobwa cyane kugera ubwo ashaka kumuca umutsi utuma ijisho rireba aho kugeza ubu Coral avuga ko atabona neza nyuma yo gukubitwa.

Coral yafashe amajwi uyu musore ari kumukubita kugeza ubwo byageze nyuma agata ubwenge kubera inkoni yakubitwaga.

Coral yumvikanye ari kubwira uyu musore ati “Ngiye gupfa kubera wowe,hanyuma ahita ata ubwenge.

Uyu mukobwa w’imyaka 23 yavuze ko akimara gukubitwa n’uyu musore yamutaye arahunga,agaruye ubwenge ahamagara nimero ya polisi 999 asaba ubufasha.

Uyu mukobwa yagiye kurega Lewis Moseley kuri polisi ndetse ababwira ukuntu uyu musore yamujyanye ku buriri ku ngufu ashaka ko baryamana yabyanga akamukubita,bituma akatirwa igifungo cy’amezi 15 n’urukiko rwa Newcastle cyane ko yongeye gufatwa ari gusaba umwana w’imyaka 14 ko baryamana.

Coral yavuze ko yamenyanye na Moseley bakiri munsi y’imyaka 18,ariko batangiye gukundana mu mwaka wa 2016 kuri Facebook.

Uyu Coral yavuze ko yavuye mu mujyi wa Manchester yerekeza Sunderland kubana n’uyu musore ariko yamufuhiraga birenze kugeza ubwo yamubujije kujya asohoka hanze.

Coral yavuze ko uyu musore Lewis babanaga mu nzu yamukubise ubwo yangaga ko baryamana ndetse akamubwira ko umubano wabo urangiye agiye gusubira kubana n’ababyeyi be.