Print

Umwicanyi yinjiye mu kigo cy’amashuli yica abantu 17 akomeretsa abarenga 70

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 October 2018 Yasuwe: 1691

Mu mashusho yafashwe yagaragaje umunyeshuli witwa Vladislav Roslyakov w’imyaka 18,anyura muri iki kigo afashe imbunda, byatumye ariwe ukekwa ko ariwe wakoze ubu bwicanyi,gusa umurambo we wasanzwe mu isomero ndetse bikaba bikekwa ko yarashe bagenzi be yarangiza akirasa.

Inshuti ya Vladislav Roslyakov,yabwiye ikinyamakuru RBC ko uyu munyeshuli wigaga mu mwaka wa 4,yangaga iri shuli ryigisha tekiniki kubera abarimu baryo batumvikanaga ndetse yari yaravuze ko azibihoreraho, bikaba bikekwa ko ariyo mpamvu yakoze aya mahano.

Abashinzwe iperereza bavuze ko uyu Vladislav Roslyakov yarashe abandi banyeshuli arangije nawe arirasa,muri ubu bwicanyi bwabaye uyu munsi taliki ya 17 Ukwakira 2018.

Umwe mu banyeshuli babonye ubu bwicanyi yagize ati "Hari umunyeshuli wari ufite imbunda yarasaga umuntu abonye wese."

Undi yagize ati "Twatangurangwaga kurira uruzitiro duhunga umwicanyi kugira ngo ataturasa."

Abayobozi bavuze ko iki gisasu kitaramenyekana ubwoko cyaturikirijwe ku ishuli rya Kerch Polytechnic College, riherereye hafi y’ahubatswe ikiraro gihuza Crimea n’Uburusiya.

Umwe mu barokotse ubu bwicanyi yagize ati “inshuti yanjye yiciwe imbere yanjye.Nabonye yitura hasi ananirwa kugenda.Nabonye imirambo hirya no hino ndetse amaraso yari hose.

Nyina w’uyu mwana ukekwaho ubwicanyi witwa Galina Roslyakova, n’umuganga uvura kanseri ndetse ari gufasha abantu barasiwe muri ubu bwicanyi.

Abantu bakoretse bajyanwe igitaraganya kwa muganga muri Ambulance ndetse no mu ma bisi yari hafi y’iki kigo.

Bamwe barashinja Ukraine ko iri inyuma y’ubu bwicanyi mu rwego rwo kwihimura ku Burusiya bwayitwaye iyi ntara ya Crimea.

Abasirikare benshi b’Uburusiya bahise bisuka kuri iki kigo cya Kerch Polytechnic College bakeka ko ari igitero cy’ibyihebe,ariko polisi yaje gutangaza nyuma ko ari umuntu umwe warashe abanyeshuli abasanze mu isomero n’ahandi.