Print

Mu bihe bitandukanye ibicu byagiye byikoramo Afurika [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 18 October 2018 Yasuwe: 1638

Abahanga mu gufata amafoto atangaje mu bihe bitandukanye bafotoye amafoto y’ igicu cyakoze ishusho y’ umugabane w’ Afurika. Aya mafoto iyo uyarebye ugira ngo ni umuntu washushanyije uyu mugabane ku ijuru dore ko ubasha kubonaho ihembe ry’ Afurika ndetse n’ ikirwa kinini kiri mu Nyanja y’ Abahinde aricyo kirwa cya Madagascar

Amafoto

Iyi foto yafotowe na gafotozi w’ inzobere mu gufata amafoto y’ ubuhanga nk’ uko bigaragarira ku rubuga ashyiraho bene aya mafoto. Ni Ubwongereza gafotozi w’ umunyabugeni witwa Sango Nghembe. Iyi foto Nghembe yayifotoye tariki 11 Kanama 2013

Iyi foto nayo ni ishusho y’ umugabane wa Afurika, igaragara mu nkuru y’ ikinyamakuru Dail Mail cyandikirwa mu Bwongereza gusa ntabwo bagaragaza igihe iyi foto yafotorewe. Inkuru yakoreshejwemo iyi foto yatangajwe tariki 23 Kanama 2013.