Print

Umugabo yabeshye ko yapfuye bigatuma umugore we yica abana be babiri nawe ariyahura

Yanditwe na: Muhire Jason 18 October 2018 Yasuwe: 1073

Uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko, yabeshye ko yapfuye ashaka ko sosiyete y’ubwishingizi yishyura impozamarira, ubwo imodoka ye yasanzwe mu mugezi ariko umurambo we ntuboneke. Ntiyigeze amenyesha umugore we umugambi yari afite bituma akeka ko yapfuye. Ibi byatumye yicwa n’agahinda yiroha mu kizenga cy’amazi n’abana babo babiri ariko asiga yanditse kuri Internet ko agiye kwiyahura.

Uyu mugabo uzwi ku izina rya He, yishyikirije Polisi mu gace ka Xinhua mu Ntara ya Hunan, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Nk’uko BBC yabitangaje, Polisi yatangaje ko uyu mugabo ashinjwa ibyaha by’uburiganya mu bwishingizi no kwangiza ku bushake umutungo.

Muri Nzeri, uwo mugabo yari yishyuye ubwishingizi bufite agaciro ka miliyoni y’ama-yuan ($145,000) umugore we atabizi. Radiyo y’u Bushinwa, yatangaje ko uwo mugabo yanditse ko umugore we ari we wakwishyurwa.

Ku wa 19 Nzeri, yatiye imodoka aba ari yo yifashisha mu kubeshya ko yapfiriye mu mpanuka. Polisi yatangaje ko yasanze uwo mugabo yari afite ikibazo cy’amadeni arenga ibihumbi 100 by’ama-yuan.

Umurambo w’umugore we wari ufite imyaka 31, n’iy’abana be babiri, umwe ufite imyaka ine, undi itatu, yabonetse ku wa 11 Ukwakira 2018.

Mbere yo kwiyahura, umugore yanditse ubutumwa kuri WeChat, ko agiye “gukurikira” umugabo we wapfuye, ko “yifuje ko umuryango wabo uko ari bane uba hamwe.” Umugabo yishyikirije Polisi nyuma y’umunsi umwe umuryango we upfuye.

Yabanje kunyuza kuri internet amashusho, aho agaragara arira avuga ko yari yagujije amafaranga yo kuvuza umukobwa we w’imyaka itatu urwaye imitsi yo ku bwonko.