Print

Dore urutonde rw’abahanzi 5 bahembwa agatubutse mu bitaramo byo mu Rwanda

Yanditwe na: Muhire Jason 18 October 2018 Yasuwe: 3211

Mu bihugu byateye imbere abahanzi ni bamwe mu babarirwa mu baherwe ba mbere, aho baba bafite imitungo ibarirwa mu mamiliyoni y’Amerika, basurura mu bitaramo bakora, indirimbo bacuruza, kwamamaza n’ibindi.

Muri Afurika by’umwihariko mu karere u Rwanda ruherereyemo, hari abahanzi bamaze kubaka izina ku buryo ashobora gukora igitaramo kimwe akishyurwa amafaranga akangari. Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya ashobora kwishyura agera ku bihumbi 50 by’amadorali y’Amerika kugira ngo amare amasaha 2 yonyine aririmbira abantu.

Mu Rwanda ho umuziki uracyibuka, amafaranga ntaraba menshi cyane, hari n’abagiye babivamo bitewe n’uko ibyo binjizaga ntaho byabaga bihuriye n’ibyo bashoye, gusa ku rundi ruhande muri utwo duke, hari abamaze kubaka izina babasha kugira icyo basurura ugereranyije n’abandi.

Aba bahanzi tugiye kubagezaho ntabwo turi bushyiremo abakorera umuziki wabo mu mahanga nka Meddy na The Ben bamaze kugera ku yindi ntera aho bashobora kwishyurwa amafaranga agera ku bihumbi 30 by’amadorali kugira ngo bitabire igitaramo kimwe.

Aya makuru ajyanye n’amafaranga yishyurwa aba bahanzi twayakuye mu bantu batandukanye barimo abategura ibitaramo, n’abandi bakorana n’abahanzi mu buryo butandukanye. Ibi biciro kandi bihinduka bitewe n’imiterere y’igitaramo umuhanzi yatumiwemo

1. Knowless Butera

Knowless Butera ni umwe mu bahanzikazi bo mu Rwanda bamaze igihe kinini mu muziki kandi wagaragaje guhozaho. Niwe muhanzikazi wabashije kwegukana irushanwa rya PGGSS muri 2015. Uyu mugore ukorera muri Kina Music ntakunze kugaragara mu bitaramo ibyo ari byose nko mu tubari cyangwa ahandi haciriritse. Kumutumira bisaba amafaranga ari hagati ya miliyoni 1 n’igice na miliyoni 2.

2. King James

Imyaka iyingayinga 10 irashize Rumuriza James aririmbira abanyarwanda indirimbo ziganjemo iz’urukundo. Ni umwe mu bahanzi bafite abakunzi benshi muri iki gihugu, yatwaye PGGSS muri 2012. N’ubwo ashyira hanze ibihangano bitandukanye, biragoye kumubona mu bitaramo byo mu Rwanda, uretse ibya kompanyi yamamariza. Burya nta yindi mpamvu kumwigondera ntibyoroshye, umushaka asabwa kuba afite byibuze miliyoni 1 kugera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 800.

3. Yvan Buravan

Uyu musore nta gihe kinini aramara mu muziki, ariko imbaraga yazanye, ibihangano binogeye ugutwi ashyira hanze, byahise bimushyira ku rwego rwo hejuru kuruta na benshi yaje asanga. Nawe ari mu bahanzi baririmba mu bitaramo byitwa ko bikomeye, yewe nawe birabarika rwose. Kumutumira bisaba amafaranga ari hagati y’ibihumbi 800 na miliyoni imwe n’igice.

4. Charly na Nina

Ni itsinda ry’abakobwa babiri Nina Muhoza na Charlotte Rulinda. Bamaze kubaka ibigwi mu Rwanda no mu karere. Bakunze gukorera ibitaramo muri Uganda, ku mugabane w’u Burayi, no muri Kenya. Iyo batumiwe mu Rwanda baca amafaranga kuva ku bihumbi 800 kugera kuri miliyoni imwe.

5.Bruce Melody

Uyu mugabo ni umwe mu baririmbyi beza u Rwanda rufite. Niwe uheruka kwegukana miliyoni 24 zo muri PGGSS 8. Akunze kugaragara mu bitaramo bitandukanye ugereranyije n’abandi twavuze haruguru, gusa nawe si agafu k’imvugwa rimwe. Umukeneye mu gitaramo amuca byibuze amafaranga ibihumbi 700 kugera kuri miliyoni.


Comments

UWERA CLEMENTINE 23 January 2022

NDABAKUNDA CYANE I LOVE YOU SO MACH