Print

Dore rutonde rw’ingo z’ibyamamare nyarwanda zasenyutse zitamaze imyaka 5 zubatswe

Yanditwe na: Muhire Jason 18 October 2018 Yasuwe: 5701

Hari n’abakundana bagahitamo kubana batagombye gusezerana imbere y’amaso y’abantu, ariko isezerano bahana hagati yabo ntiribusanye n’iryavuzwe hejuru.

N’ubwo abakundanye bahana isezerano bashimangira ko ntawe uzahemukira undi, ko bazihanganirana, umugani w’ikinyarwanda ubisobanura neza ko ‘Nta zibana zidakomanya amahembe.’ Hari agirana ibibazo bakabicoca bikarangira hari n’abandi binanirana bagahitamo gutandukana buri umwe agakomeza ubuzima bushya.

N’ubwo amakimbirane no gusenyuka kw’ingo bitagendera ku cyiciro umuntu arimo, byagiye bivugwa ko cyane mu byamamare bitandukanye byo mu Rwanda, ari nabo tugiye kurebera hamwe uyu munsi

1.Aline Gahongayire na Gahima Gaby

Gahongayire na Gahima Gabriel barushinze ku itariki ya 20 Ukuboza 2013, bakoze ubukwe bw’igitangaza, bemeranya kuzabana iteka ryose. Nyuma y’igihe gito babanye batangiye kugirana ibibazo ndetse muri 2015 Umugabo atangaza ko batandukanye, ariko umugore avuga ko byamucitse.

2. Uncle Austin na Mbabazi Liliane na Umwiza Joanah

Uncle Austin ni umwe mu banyamakuru bakomeye akaba abikomatanya no kuririmba. Yashatse abagore inshuro 2 bose batandukana.

Muri 2006 yakoze ubukwe na Mbabazi Liliane banabyaranye umwana umwe w’umuhungu. Ntibaje gutindana kuko uyu mugabo yavugaga ko yarongoye ku gahato ndetse ngo yari ataruzuza imyaka yo gukora ubukwe. Muri 2010 yatangiye kwiruka kuri gatanya, aza kuyibona muri 2015.

Muri 2015 yari afite undi mukunzi ndetse banaga, dore ko ngo yari gushaka uko basezerana. Muri Gashyantare 2018 nibwo byatangiye kuvugwa ko Uncle Austin atakibana na Mwiza Joannah babyaranye umwana w’umukobwa. Nta byinshi yigeze ashaka kuvuga ku itandukana rya na Joannah ngo bizaba biri mu gitabo ateganya gushyira hanze.

3. Meddy Saleh na Shaddyboo

Meddy Saleh ni umwe mu bakoze amashusho y’indirimbo nyinshi z’abahanzi bo mu Rwanda no mu Karere. Shaddyboo nawe amaze kuba ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko bivugwa ko yaba aryamana n’umuhanzi wo muri Tanzaniya Diamond Platnumz. Yatandukanye na Meddy Saleh muri 2016 bamaze kubyarana babiri b’abakobwa.

Shaddyboo aherutse kuvuga ko adateganya gusubirana n’umugabo we ngo kereka Imana ibishatse.

4.Anita Pendo na Ndanda

Anita Pendo ni umunyamakurukazi, akabifatanya no kuba umushyushyarugamba mu bitaramo bitandukanye. Ndanda Alphonse we ni umukinnyi mu Ikipe ya As Kigali FC. Bamenyekanye ko babana muri 2017 ndetse muri Kanama babyara imfura y’umuhungu. Kuwa 05 Ukwakira 2018 babyaye undi muhungu.

Byagiye bivugwa ko baba baratandukanye ariko barabihaka, gusa kuri uyu 15 Ukwakira 2018 Ndanda yahishuye ko batakibana ubu ikibahuza ari abana babyaranye.

5.Dj Pius na Ange Umulisa

Aba bombi bakundanye bahuriye mu kabari aho Dj Pius yakoraga akazi ko kuvanga imiziki naho Ange akaba yari umusangiza w’amagambo ‘MC’.

Muri 2014 bakoze ubukwe kuri ubu bafitanye umwana umwe w’umuhungu. Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo byatangiye kuvugwa ko umugore yaba yarahukanye.. DJ Pius yirinze kugira byinshi abitangazaho avuga ko n’iyi byaba byarabaye atari we wa mbere byaba bibayeho.

Urugo rwa D Pisu na Ange Umulisa ntirurasenyuka burundu kuko bagifatwa nk’abashakanye imbere y’amategeko.


Comments

Gatare 18 October 2018

Ibi bijye bibera isomo abakobwa bijyana ku bahungu bakirongoza,babyita ngo "bali mu rukundo".Ingaruka ni nyinshi cyane.Abakobwa mujye mumenya ko iyo uhaye umuhungu,niyo byaba rimwe gusa,aguhararukwa akenshi akaguta.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.