Print

Messi na Pique batangaje umukinnyi bifuza ko FC Barcelona igura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 October 2018 Yasuwe: 2219

Aba bakinnyi b’ibyamamare ku isi,barifuza ko uyu musore wafashije ikipe y’Ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi giheruka ko yaza muri FC Barcelona mu mpeshyi itaha.

Messi na Pique basabye ubuyobozi bwa Barcelona kugura Pogba

Paul Pogba asanzwe ari inshuti n’abakinnyi ba FC Barcelona barimo Samuel Umtiti na Ousmane Dembele,ndetse bimaze iminsi bivugwa ko FC Barcelona yamaze kumvikana n’umuhagarariye, Mino Raiola hasigaye kumvikana na Manchester United.

Pogba amaze iminsi atumvikana n’umutoza Jose Mourinho ndetse byigeze kuvugwa ko yabwiye ubuyobozj bwa Manchester United ko yifuza gusohoka kugira ngo yerekeze muri FC Barcelona.

Pogba wakuriye mu ikipe ya Manchester United akayivamo yerekeza muri Juventus,yongeye kuyigarukamo mu mwaka wa 2015 ayifasha kwegukana igikombe cya UEFA Europa League.