Print

Bobi Wine yarakariye bikomeye Kanye West wahuye na Museveni akamukora mu ntoki[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 18 October 2018 Yasuwe: 2626

Bobi Wine akomeza avuga ko biriya Kanye West yakoze ari ikosa rikmeye yakoze ku mugabane w’afurika wose atari muri Uganda gusa.

Nyuma yo guhura kwa Kanye West na Perezida Museveni mu minsi mike ishize, Depite Robert Kyagulanyi. wamamaye Bobi Wine ntiyishimiye ibi bintu ,aganira n’igitangazamakuru cya The Guardian yavuze ko Kanye West guhura na Museveni byangije isura yari afite ku mugabane wa Afurika.

“Byari kubabyiza iyo akoresha izina afite ashaka ubwigenge bwa muntu no kuvugira abantu cyangwa abanyafurika”

“Ndi umunyamuziki ariko ngo sinemerewe kujya kujya ku rubyiniro ngo nerekana impano mfite mu gihugu cyanjye birababaje cyane,”

Kanye West ubwo aheruka guhuru na Perezida Museveni w’imyaka 74 yamuhaye inkwto zo mu bwoka bwa Yeezy amubwira ko arizo kujyana muri siporo. Museveni nawe wari wishimiye uyu muraperi w’umunyamerika uri migihugu cye yahise amuha impano y’inka 12.

Kanye West we n’umugore we Kim Kardashian n’umwanwa wa bo North bari mu gihugu cya Uganda mubikorwa byo kurangiza album nshya ya Kanye West yise ‘Yandhi’