Print

Abanyarwanda 3 barimo umuvugabutumwa bapfiriye muri Mozambique[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 18 October 2018 Yasuwe: 6321

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Ukwakira 2018, ihitana abanyarwanda batatu barimo Prophet Mushinzimana Jean Baptiste wari umuhanuzi uzwi cyane, Bigirimana Felix wari umunyamasengesho na Mukamana Pelagie na we wari umunyamasengesho.

Prophet Mushinzimana Jean Baptist yaguye mu mpanuka

Ubwo bari mu modoka y’umwe muri bo bavuye mu masengesho bari barayemo ku rusengero rwabo i Machava ni bwo igikamyo cyabagonze batatu bahita bitaba Imana undi umwe arakomereka bikomeye ahita ajyanwa ku bitaro.

Prophet Eric Uwayesu uba muri Afurika y’Epfo ariko akaba akunze gutumirwa mu ibwirizabutumwa muri Mozambique ndetse akaba yari aziranye cyane na Prophet Mushinzimana yatangarije IBYISHIMO dukesha iyi nkuru ko aba bose basengeraga mu itorero ryitwa Igreja Pentecostal de Reviavemento em Mozambique (IPRM) riherereye mu gace kitwa Machava muri Mozambique.

Byiringiro Felix na we yaguye muri iyi mpanuka akaba yari umunyamasengesho uba muri Mozambique

Prophet Eric yagize ati: “Ayo ni amakuru nzi neza kuko nari ndimo kuvugana n’abakozi b’Imana bagenzi bange baba muri Mozambique kuko dufite urubuga duhuriramo. Bahise babimbwira kuko bazi ko prophet Mushinzimana yari inshuti yange kandi dufatanya gukora umurimo w’Imana mu buryo butandukanye.”

Prophet Mushinzimana Jean Baptiste yari umugabo ufite umugore n’abana. Bigirimana Felix we yari akiri umusore akaba yari yaragiye muri Mozambique gushaka yo imibereho.

Mukamana Pelagie yari afite icyumba cy’amasengesho iwe mu rugo

Mukamana Pelagie wari unafite icyumba cy’amasengesho iwe mu rugo impanuka yabaye ari kumwe n’umukobwa we mukuru ariko uwo mukobwa we ntiyapfuye ahubwo yakomeretse bikomeye.

Prophet Eric waduhaye aya makuru yababajwe bikomeye n’urupfu rw’abakozi b’Imana bagenzi be by’umwihariko Prophet Mushinzimana dore ko ngo bari banaziranye cyane mu murimo w’Imana.

Ati: “Mfite agahinda gakomeye cyane kubwo kubura Prophet mugenzi wange.”

Imodoka bari barimo yangiritse cyane ku buryo idashobora kongera gukorwa ngo isubire mu muhanda.