Print

‘Abagore benshi mu buyobozi ntibukuraho uruhare rw’ abagabo’ Perezida Kagame

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 19 October 2018 Yasuwe: 1044

Perezida Kagame yabikomojeho kuri uyu wa 19 Ukwakira 2018 , ubwo yatangizaga umwaka w’ ubutabera.

Perezida Kagame yavuze ko guverinoma idapfa gushyira abagore benshi mu buyobozi kugira ngo imibare y’iyongere, ahuwbo ko biba bifite aho bihuriye ko ari bo bagira uruhare runini mu gukemura ibibazo bagenzi babo bahura nabyo cyane cyane ihohoterwa.

Yagize ati "Niba hari ibibazo by’umwihariko bireba abakobwa n’abagore, iyo abakobwa n’abagore bagiye mu nzego z’ubuyobozi umubare wiyongereye, bahawe ibikoresho byose bikenewe, mwabikoresheje mugahindura (ibibazo bagenzi banyu bahura nabyo)."

Yavuze ko bitabujije ko n’abagabo badakwiye kumva ko badafite izo nshingano. Yavuze ko bikwiye gukorwa mu bufatanye ku mpande zombi.

Yagize ati “Umubare munini w’ abagore mu nzego zifatirwamo ibyemezo, uruhare rwabo ni ukugabanya ivangura n’ ibyaha bishingiye ku gitsina. Ibi ariko ntabwo bivuga ko abagabo batagomba kubigiramo uruhare, ariko mugomba kugira uruhare runini mu kumenyekanisha uburenganzira bw’ abagore”

Urwego rw’Abunzi narwo rwakomeje kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’urwego rw’ubucamanza, Perezida Kagame yasabye ko urwo rwego rwakoreshwa cyane mu kurangiza ibibazo hagati y’abaturage

Mu birego 13,919 byagejejwe ku Bunzi, ibigera kuri 11,861 bingana na 85% byakemutse bitagombye kugezwa mu nkiko.

Abanyarwanda bafite byinshi bashaka kugeraho, kandi barabyiyemeje, banifuzako inzego zose zakora ibishoboka kugira ngo bigerweho.

Abanyarwanda bifuza kugira Igihugu cyuguruye amarembo. Banifuza Igihugu gifite umutekano usesuye, aho abantu bashobora kuzigamira imiryango yabo, bakaryama bagasinzira batishisha ko hari uribwibe ibyo batunze cyangwa akabibaziza. Yanabikora akabibazwa.

Mu Mwaka w’Ubucamanza ushize wa 2017/18, imanza zagejejwe mu nkiko zose zigera kuri 63,360, muri zo, 65% zari imanza nshinjabyaha.