Print

Tuyisenge Jacques yatangaje ikintu yifuza ko Minisitiri Nyirasafari yakorera Amavubi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 October 2018 Yasuwe: 2710

Tuysenge yatangarije Radio/ TV10 ko icyo yasaba uyu mu Minisitiri mushya ari ugufasha ikipe y’igihugu Amavubi kujya ikina imikino ya gicuti n’ibindi bihugu mu buryo buhoraho kuko byari bimaze iminsi bidakorwa ndetse bigira ingaruka ku ikipe iyo yinjiye mu marushanwa.

Tuyisenge yasabye Minisitiri Nyirasafari gufasha Amavubi kubona imikino ya gicuti

Yagize ati “Icyo namusaba ni uko umupira utegurwa ndetse ntiwategura uyu munsi ngo uhite ubona umusaruro,uhozaho.iyo ucitse intege na ha handi heza wari ugeze hasubira inyuma.Njye nasaba ko ikipe y’igihugu yashakirwa imikino myinshi ya gicuti kuko twari tumaze iminsi tutayibona ndetse yakabonetse n’igihe tutari mu marushanwa.Imikino ya gicuti ituma umukinnyi mushya uhamagawe ahita amenyerana n’abandi.”

Ku munsi w’ejo,Taliki ya 18 Ukwakira 2018, nibwo Perezida wa Repubulika,Paul Kagame yahinduye guverinoma ,aho madamu Nyirasafari Esperance yasimbuye Uwacu Julienne muri Minisiteri y’umuco na siporo.