Print

Kibonke wasezeranye n’umukunzi we atwite inda nkuru yagize icyo abivugaho

Yanditwe na: Muhire Jason 19 October 2018 Yasuwe: 5771

Kuwa 18 Ukwakira 2018 nibwo umunyarwenya Umunyarwenya Kibonke yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mutoni Jacky bamaze imyaka 3 n’igice bakundana.

Benshi mu babonye aya amafoti ye ari gusezerana imbere y’amategeko batunguwe no kubona umugore we atwite inda nkuru,ndetse baheraho bavuga ko uba barakoze ubukwe barashakaga kugirango bihutishe ubukwe.

Mu kiganiro Kibonke yagiranye n’Itangazamakuru yabajijwe impamvu impamvu yemeye gusezerana n’umugore utwite kandi yari gukora imihango yose y’ubukwe hakiri kare maze mu gisubizo kimwe ahishura ko yabikoze mu buryo bwo kwerekana ko abyara.

Yagize ati "Umugore wanjye aratwite n’icyimenyetso cyerekana ko mbyara "

Agisubiza umunyamakuru gutya yamubajije niba harabavugaga ko atabyara maze asubiza ko nabo ,abajijwe igihe amaranye gahunda yo gukora ubukwe avuga ko yarayimaranye umwaka wose gusa kuri uyu wa 18 Ukwakira aribwo yasezeye ku busiribateri akiyemeza kurushinga.