Print

Romelu Lukaku yatangaje intego ikomeye yagiranye na Thierry Henry

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 October 2018 Yasuwe: 1310

Lukaku wamaze kurenza ibitego 100 muri premier League, ku myaka 25 afite,yabwiye Thierry Henry ko azatuza amurenzeho ku bakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi muri Premier League,dore ko uyu mufaransa wagizwe umutoza wa AS Monaco afite ibitego 175.

Lukaku yabwiye Henry ko yifuza kurenza ibitego 175 yatsinze muri premier League

Yagize ati “Nkimara gukuraho agahigo ka Didier Drogba k’umukinnyi watsinze ibitego 100 muri premier akiri muto,yanyoherereje ubutumwa kuri snapchat anshimira.Turavugana buri munsi kuko yambereye icyitegererezo.

Uwo ndi kuvugana nawe ni Thierry Henry.Naramubwiye nti “Ndaje ndenze ibitego 175 ufite muri premier League.Nari ndi guseka ubwo nabimubwiraga gusa nawe arabizi ko nabivuze mbikuye ku mutima.”

Lukaku yabwiye Manchester United TV ko gutsinda igitego kuri we ari ikintu gikomeye kuri we ndetse ari ikintu cya kabiri akunda nyuma yo kubona nyina aseka.