Print

Umukunzi wa Neymar yavuze ko bongeye gutandukana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 October 2018 Yasuwe: 1735

Ubwo yari mu kirori kimwe cyo muri Brazil, Bruna Marquezine yabwiye abanyamakuru ko atakiri inshuti ya Neymar,kuko ku wa Kane w’icyumweru gishize,yamusabye ko bakongera guhagarika umubano wabo nyuma y’amezi make bari bamaze biyunze.

Yagize ati “Ni icyemezo yafashe ku giti cye,ariko ndacyamwubahana ndetse ndacyamukunda kubera ibyo njye nawe twaciyemo.Murabizi sinkunda kuvuga ku buzima bwanjye bwite ariko ubu mbikoze kubera ko ari ngombwa ndetse n’iyi nshuro yonyine.

Biravugwa ko aba bombi batandukanye bapfuye amatora ari kubera muri iki gihugu ndetse ibinyamakuru byo muri iki gihugu bivuga ko batari bahuje imyumvire ku bakandida bari kwiyamamaza muri Brazil.

Neymar yatangiye gukundana na Bruna Marquezine w’imyaka 23 muri 2012,baza gutandukana bitari ibya burundu bapfuye ko uyu mukobwa yanze ko bashyingiranwa ariko bongeye kwiyunga mu mpera z’umwaka ushize none birangiye batandukanye burundu.

Neymar agomba kugaruka mu kibuga muri iyi weekend ubwo ikipe ya PSG izaba yahuye na Amiens muri Ligue 1 ndetse biravugwa ko uyu rutahizamu yamaze kwemera gusubira mu ikipe ya FC Barcelona mu mpeshyi imutanzeho miliyoni 190 z’amapawundi.