Print

Idosiye ya Dr Nyanzi watutse umugore wa Perezida Museveni yongeye kuburwa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 October 2018 Yasuwe: 974

Dr Nyanzi yakoresheje amagambo mabi kuri Janet Museveni abinyujije mu butumwa yanyujije kuri Facebook. Uyu mugore yahoze ari umushakashatsi muri Kaminuza ya Makerere uwo yatutse ni umugore wa Perezida akaba na Minisitiri w’ Uburezi bisobanuye ko yatutse umukuriye.

Kaminuza ya Makerere ivuga ko ibyo Dr Nyanzi yakoze byagije isura yayo kuko uwo yatutse ari Minisitiri w’ Uburezi. Iyi dosiye yongeye kuburwa mu gihe igikorwa cyo gutuka umugore wa Perezida cyabaye mu mwaka ushize wa 2017 ndetse uyu mugore akanajyanwa mu nkiko.

Dr Nyanzi we avuga ko atazareka kuvuga ukuri yagize ati “Ni ryari nigeze ndeka kuvuga ukuri ku murwayi wo mu mutwe, ukuri kurabohora . Nzashikama ku kuri navuze”

Impirimbanyi y’ uburenganzira bwa muntu akaba n’ umushakashatsi Dr Nyanzi yatutse Minisitiri Janet Museveni avuga ko yananiwe guha abanyeshuri b’ abakobwa imyambaro yihariye y’ isuku.