Print

Umuhigo wa Minisitiri Sezibera wasimbuye Mushikiwabo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 October 2018 Yasuwe: 3279

Mu butumwa Minisitiri Sezibera yashyize ku rubuga rwa twitter yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere akamushinga Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga anahiga umuhigo wo gukorana imbaraga mu kubaka “u Rwanda twifuza”.

Yagize ati “Mbikuye ku mutima ndashimira Perezida Kagame wangiriye ikizere akanshinga gukorera Abanyarwanda ndi Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga. Nzatanga umusanzu wanjye mu kubaka u Rwanda twifuza. (Kagame) Afite icyerekezo gisobanutse n’ ubushobozi bwo kuyobora”

Minisitiri Dr Richard Sezibera yigeze kuba Minisitiri w’ Ubuzima mu Rwanda aba n’ Umunyamabanga Mukuru w’ Umuryango w’ ibihugu bya Afurika y’ iburasirazuba mu gihe cy’ imyaka 5.

Nka Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga w’ u Rwanda afite akazi katoroshye ko kongera kunoza umubano w’ u Rwanda n’ ibihugu by’ baturanyi, u Burundi na Uganda.

Minisitiri Sezibera wahoze ari Umunyamabanga mukuru wa EAC agiye gukorana na Amb. Olivier Ndungirehe umaze umwaka agizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, bivuze ko u Rwanda rurajwe ishinga no kunoza ubutwererane mu bihugu bigize EAC birimo na Uganda n’ u Burundi.

‘U Rwanda twifuza’ ni imvugo ikoreshwa yerekana ko u Rwanda rufite uko rwifuza kuzaba rumeze mu gihe runaka. Umwaka ushize wa 2017 u Rwanda rwatangiye gahunda nshya y’ imyaka 7 ifite intego ko muri 2024 buri Munyarwanda azaba atuye mu ‘Muryango wishoboye kandi utekanye’ bikagerwaho binyuze mu guteza imbere ubukungu, imibereho myiza n’ imiyoborere.

Minisitiri Sezibera yasimbye Madamu Louise Mushikiwabo uherutse gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w’ Umuryango w’ Ibihugu bikoresha Igifaransa.