Print

Sheebah Karungi yafashe umwanzuro ukomeye nyuma yuko yiswe indaya

Yanditwe na: Muhire Jason 20 October 2018 Yasuwe: 2397

Umuhanzikazi Sheebah Karungi ukorera umuziki we muri Uganda yavuze ko agiye guhindura imyambarire ye nyuma yuko abafana be bamubwiye ko yiyambika nk’indaya ,aho yahamyaga ko imyamvu yiyambuka muri ubwo buryo ari ugushimisha abafana be ngo gusa niba bamufata ukundi uyu mwaka wa 2019 agomba guhindura imyambarire ye bityo kugirango asibanganye isura mbi afite mu bafana be.

Ugbliz dukesha iyi nkuru yanditse ko Sheebah yaje kumenya impamvu atukwa akitwa ‘indaya’ na benshi bamushinja imyitwarire idakwiye umukobwa. Yavuze ko ibi byose byatumye yitondera uburyo yitwara ku rubyiniro ari nabyo byatumye avugwa cyane, ngo ibi byose yabikuyemo amasomo ahora azirikana.

Sheebah yavuze ko uburyo yitwara kuri stage ari byo abantu bashingiraho bamwita indaya.
Yagize ati “Muri uyu mwaka nafashe umwanya wo kwita no kwitegereza uburyo nitwara ku rubyiniro ndetse n’ibivugwa n’abankurikirana, ubu noneho namenye impamvu abantu benshi banyita ‘indaya.”. Sheebah atangaje ibi mu gihe yitegura igitaramo cye azakora mu Ugushyingo 2018 kuri Hotel Africana.

Twakwibutsa ko Sheebah ari umwe mu bagore bakomeye mu gihugu cy’ubugande kubera indirimbo yakoze zakunzwe zirimo ‘Nkwatako’ ce Cream”.