Print

Dore ibintu 4 by’ingenzi bituma abagore b’iyi minsi bakunda abagabo cyane

Yanditwe na: Muhire Jason 20 October 2018 Yasuwe: 5145

1.Abagore bikundira abagabo bafite amanyama

Ba bagabo bafite amanyama, rimwe na rimwe b’inkubaganyi ! Ni ba bandi muri kaminuza bitaga abasalo (salauds/bad boys). Ubundi uciye mu kuri bakagombye gukunda ba bandi bitonda, b’abatagatifu mbese ; aba bita amajenti (gentils/gentlemen). Nyamara aba akenshi bakundwa na ba nyina. Ni ibintu bidasobanutse ariko niko bimeze.

Niba rero uri umugabo witonda cyane kimalayika, gerageza kwishakamo amanyama, yaba mu myambarire no mu myitwarire kugira ngo ukurure abakobwa cyangwa abagore.

2.Abagore bakunda abagabo bigirira akabanga

Ibi nabyo biratangaje ariko niko bimeze. Abagore baba bashaka kumeya buri kantu kose ariko iyo ntaho ubahishe uba wabizambije.

Ntuzigere rero uva imuzingo mu gusubiza ibibazo by’umugore. Si ngombwa kumubwira buri gihe uwo mwavuganaga kuri telefoni. Musubize ko ari umuntu w’inshuti bizaba bihagije.

Ntumwemerere kandi ko areba nimero zose z’abantu watelefonnye uwo munsi. Nubimwemerera ashobora kukubaza buri wese icyo mwavuganye n’umubano mufitanye.Byarimba akakubaza na gahunda mufitanye mu minsi iri imbere.

3. Abagore bakunda abagabo beza

Nubwo ubwiza bw’umuntu buhabwa agaciro n’umureba kandi bukaba butagibwaho impaka, ibyo aribyo byose abagore bakunda umugabo usa neza. Gusohokana n’umusore cyangwa umugabo abagore bose bahindukirira ni ishema ku mugore wese.

Abagore bakunda abagabo beza kuko baba banatekereza ku bana bazabyarana nabo.

Niba rero wowe mugabo waravutse udafite isura ikurura abagore, byaba byiza wirwanyeho wambara neza kandi ukagaragaza ko usobanutse muri byinshi.

4. Abagabo b’abayobozi banafite na kashi

Si ukubeshya rwose abagore bakururwa n’ubukire. Ngo nta « je t’aime inzara igutema amara » aka wa mugani w’umuhanzi Mwitenawe.

Umugore ni ikiremwa muntu, kandi ntawe utifuza kumererwa neza mu buzima. Ubutegetsi rero n’amafaranga byoroshya ubuzima, ari nayo mpamvu bikurura abagore.