Print

Jose Mourinho yashatse gukubita umutoza wungirije wa Chelsea nyuma yo kwishyurwa igitego ku munota wa nyuma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 October 2018 Yasuwe: 3259

Manchester United yarangije iminota 90 iyoboye umukino n’ibitego 2-1 byatsinzwe na Martial,ariko ntiyahiriwe n’iminota 6 y’inyongera kuko Ross Barkley yabishyuye igitego ku munota wa 5 w’inyongera bituma umutoza Marco Ianni yishimira igitego arenga igice cyari kigenewe abatoza ba Chelsea FC ajya kwishimira imbere ya Mourinho wahise arakara ahita ashaka kumukubita baramufata.

Uretse aba batoza,n’abakinnyi bari mu kibuga barwanye ibintu biradogera gusa Mike Deaney yasifuye ko umukino urangiye, amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Chelsea niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Antonio Rudiger ndetse igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0 byatumye Manchester United igaruka yariye karungu Martial ayitsindira bibiri,Ross Barkley yishyurira Chelsea ku munota wa nyuma.

Abafana ba Chelsea ntabwo bakiriye neza Mourinho,kuko bamuririmbiye indirimbo zimutuka ibitutsi bibi cyane mu mukino wose.