Print

Lionel Messi yagize imvune ikomeye itazamwemerera gukina El Clasico

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 October 2018 Yasuwe: 1695

Messi watsinze igitego cya kabiri muri 4-2 batsinze Sevilla,yaguye nabi nyuma yo kugonganira mu kirere n’umukinnyi wa Sevilla witwa Franco Vazquez,muri uyu mukino wasoje iyindi kuri uyu wa Gatandatu.

Umutoza wa FC Barcelona, Ernesto Valverde yavuze ko ari igihombo gikomeye kuba bazakina El Clasico badafite Messi gusa bizaha aband bakinnyi amahirwe.

Yagize ati “Ni igihombo gikomeye kubura Messi kandi twitegura umukino ukomeye ariko dufite abandi bakinnyi bo kumusimbura.Hari imikino atakinnye tugitangira shampiyona kandi twayitwayemo neza.Tugomba guhanga amaso ku mikino dufite.”

Messi yaraye asohotse mu kibuga ku munota wa 26 asimburwa na Ousmane Dembele,ahita ajyanwa ku bitaro byo ku kibuga cy’imyitozo cya FC Barcelona kugira ngo avurwe neza aho byarangiye hemejwe ko abomba kumara ibyumweru 3 adakina
.
Imikino y’ingenzi Lionel Messi agomba gusiba harimo uwa Inter Milan muri UEFA Champions League ku wa 3,uwa El Clasico ku cyumweru ndetse n’uwo bazakina na Tottenham wo kwishyura muri UEFA Champions League.


Messi agiye kumara ibyumweru 3 adakina