Print

Victoria Beckham yarijijwe cyane no kumva ko ashobora gutandukana na David Beckham

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 October 2018 Yasuwe: 2828

David Beckham na Victoria bamaze imyaka 19 babana ndetse bafitanye abana 5 ariko biravugwa ko bashobora gutandukana bitewe n’uko bahora bashwana.

Beckham usigaye ari umushoramari,aherutse gutangaza ko yashinze ikipe yitwa Inter Miami ndetse izatangira gukina muri shampiona ya MLS ariko umubano we n’umugore we uri mu marembera nkuko bitangazwa nibinyamakuru.

Victoria Beckham akimara kumva ko umugabo we yavuze ko urugo rwabo rwubatse ku musenyi yahise yerekeza mu Budage mu bitaro bivura Stress ndetse ngo yamaze iminsi 2 arira cyane nkuko byatangajwe n’imwe mu nshuti ze.

Imwe mu nshuti z’umuryango wa David Beckham yavuze ko uyu mugabo w’icyamamare asigaye yihunza uyu mugore we kugira ngo akomeze imishinga ye nyuma yo kumva ibinyamakuru byavumbuye koi we rurara rushya ndetse bashobora gutandukana.

Yagize ati “Victoria akimara kumva ibyo David Beckham yatangaje yataye umutwe.Ntiyiyumvishije ukuntu umugabo we yavuze ibyo urugo rwabo kuri Televiziyo.Yamaze iminsi 2 arira cyane.”

Beckam yavugiye muri Australia ku wa Gatatu w’iki cyumweru ko umubano we n’umugore we Victoria umuvuna cyane ndetse ugoye ku buryo bukomeye.



David Beckham na Victoria bamaze imyaka 19 babana bashobora gutandukana


Comments

21 October 2018

Bafite abana beza Benshi ntibazatandukane uwo mugore numunyamurengwe