Print

Perezida Kagame yongeye kugaragara atwaye igare [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 21 October 2018 Yasuwe: 3874

Car Free Day’ ni umunsi ugamije guha umwanya abantu bagakora siporo zitandukanye nta binyabiziga babisikana nabyo mu mihanda, banashishikarizwa kubungabunga ikirere birinda gukoresha ibinyabiziga bicyangiza ari nako bipimisha ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze cyane cyane mu kwipimisha indwara zitandura. Ikorwa ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya 3 cy’ukwezi.

Kuri iki Cyumweru nibwo umukuru w’igihugu yifatanyije n’abanya Kigali muri iyi Siporo. Hari abandi bayobozi banyuranye barimo na Minisitiri mushya w’ umuco na Siporo Nyirasafari na Minisitiri w’ ubuzima Dr Diane Gashumba.

Mu butumwa Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye iyi siporo yasabye abagore kujya bayitabira.

Yavuze ko iyo umuntu akora siporo hari indwara asezerera zikagenda burundu, anasezeranya abanya Kigali ko uko azajya abona umwanya azajya yitabira iyi siporo.

Gahunda ya Car Free Day yatangijwe mu Mujyi Kigali muri Gicurasi 2016 ari nabwo hari hemejwe ko izajya iba ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi. Uko iminsi igenda yicuma niko abitabira iyi gahunda bagenda biyongera ku buryo bugaragarira amaso.

Perezida Kagame amaze kwitabira iyi siporo inshuro 3, ku munsi wa mbere yayitabiriye yasabye ko iyi siporo yakongererwa igihe, maze mu nta ngiriro z’ uyu mwaka wa 2018 abashinzwe kuyitegura batangaza ko izajya iba kabiri mu kwezi aho gukomeza kuba 1 mu kwezi.

Abayitabiriye babishaka bapimwa ku buntu indwara zitandura zirimo umuvuduko w’ amaraso, amaso, amenyo, n’ izindi. Muri iyi siporo kandi haba hari amazi meza yo kunywa n’ imbangukiragutabara yo gufasha uwagira ikibazo cy’ ubuzima.




Hafatwa amashusho ya Rwanda the Royal tour nibwo bwa Mbere Kagame yagaragaye atwaye igare