Print

Umwarimukazi yoherereje umunyeshuli we amafoto ye yambaye ubusa buri buri,amusaba ko nawe yamwereka igitsina cye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 October 2018 Yasuwe: 4932

Michelina Aichele yafashwe nyuma yo koherereza uyu munyeshuli we umurundo w’amafoto yambaye ubusa buri buri ndetse amusaba ko nawe yakwifotora igitsina akamwoherereza amafoto yacyo akareba.

Polisi yo muri New Jersey muri USA,yatangaje ko uyu mwarimukazi yabwiye uyu munyeshuli ko akeneye kumenya ingano y’igitsina cye nyuma y’aho yari amaze kumwereka igitsina cye ndetse n’indi myanya ye y’ibanga.

Aba bombi bahuriye ku mbuga nkoranyambaga,uyu mwarimu atangira gusembura uyu munyeshuli amwereka udufoto dukurura abagabo nibwo nyuma yaje kumusaba ko nawe yamwoherereza ifoto y’igitsina cye akareba.

Aichele yatawe muri yombi na polisi ku wa 10 Ukwakira uyu mwaka,azira gushobora uyu munyeshuli mu busambanyi kandi yagakwiriye kumurera.

Uyu munyeshuli nawe yemereye polisi ko uyu mwarimukazi wigisha ku kigo cya Montgomery Township High School ,yari amaze amezi menshi amwoherereza ubutumwa bw’urukozasoni.

Aichele yahakanye ko nta mubano yigeze agirana n’uyu munyeshuli we nubwo ikigo cyamweretse ubutumwa yamwoherereje amusaba kumwoherereza ifoto y’igitsina cye.

Uyu mwarimukazi yigishaga icyongereza kuri iki kigo ndetse yatangiye kwigisha mu mwaka wa 2012 aho yahembwaga ibihumbi 70 by’amadolari ku mwaka.


Mwarimukazi Aichele woherereje umunyeshuli we amafoto ye yambaye ubusa