Print

Inkende zateye amatafari umusaza kugeza zimwishe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 October 2018 Yasuwe: 3336

Uyu musaza wari urimo gushaka inkwi mu ishyamba,yatunguwe n’izi nkende zari ziri mu biti ubwo zamuteraga amatafari zari zifite mu mutwe,ziramwangiza cyane kugeza apfuye.

Izi nkende zakoreye uyu musaza urugomo,Kuwa Kane w’iki Cyumweru,atabarwa n’abantu gusa basanze zamaze kumwica.

Umuvandimwe wa Dharampal Singh yabwiye iIkinyamakuru Times of India ko izi nkende zateye amatafari 20 uyu musaza mu gituza no ku mutwe agira ibikomere bikomeye byamuviriyemo urupfu.

Abagize umuryango wa Dharampal Singh bahise bajya kubwira polisi aya mahano izi nkende zakoze ndetse basaba uburenganzira bwo kuzica.

Aya matafari izi nkende zateye uyu musaza,zayakuye ku nzu yari yegereye ishyamba zirangije zijya kuyahisha mu giti,aje zirayamutera arapfa.

Inkende zikomeje kubangamira abaturage bo mu gace ka Tikri,kuko zisigaye zijya mu mago zikarya ibyo kurya by’abaturage ndetse rimwe na rimwe zisakambura amazu.