Print

Gale ya Moshi yataye umuhanda yica abagenzi 22 benshi barakomereka

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 21 October 2018 Yasuwe: 2041

Iyi mpanuka yabereye mu majyaruguru ashyira iburasirazuba bw’ igihugu cya Taiwan.

Iyi gale ya moshe yari itwaye abagenzi 366, ibiro ntaramakuru bya Taiwan byatangaje hari abagenzi bakiri munsi y’iyi gale ya moshi.

Lu Chieh-shen, umuyobozi wungirije ushinzwe inzira za gali ya moshi, yatangarije abanyamakuru kuri iki Cyumweru ko iyi gali ya moshi yari imaze imyaka itandatu gusa kandi ko yari imeze neza mbere y’uko impanuka iba.

Ntabwo haramenyekana neza icyateje iyi mpanuka, gusa ababonye iba babwiye itangazamakuru ko bumvise urusaku rwinshi.

Ababonye iyi mpanuka bavuze ko iyi gale ya moshi yafashwe n’ inkongi bakabona umwotsi myinshi uracumbye.

Leta ya Taiwan yatangaje ko abasirikare 120 boherejwe ahabereye iyi mpanuka ngo batange ubufasha. Abari ahabereye iyi mpanuka bagiye bamena ibirahuri bagakuramo inkomere bakazijyana kwa muganga. Kugeze ubu abo byamaze kumenyekana ko bapfuye ni 22 gusa uyu mubare ushobora kwiyongera kuko inkomere ari nyinshi kandi hakaba hari n’ abatarakurwa munsi y’ iyi gale ya moshi.