Print

Kigali: Amajosi y’abagabo agiye guhengamishwa no kureba amabuno y’abagore

Yanditwe na: Muhire Jason 22 October 2018 Yasuwe: 4830

Bamwe mu bantu biganjemo ab’igitsina gabo mu mujyi wa Kigali bakomeje kugaragara kenshi barangariye umukobwa cyangwa umugore wifitiye ikibuno kinini bityo bamwe bikaba byarabakururiye impanuka.

Mu kiganiro Bwiza dukesha iyi nkuru yagiranye n’umwe mu bakora umwuga wo gutwara no kwigisha ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali utarashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko aherutse gukora impanuka abitewe no kurangarira abakobwa b’ibibuno binini.

Yagize ati”Aha ureba kuri iyi modoka ni aho nagongesheje imodoka ya mugenzi wanjye wari undi imbere kuberako nari narangariye abakobwa b’ibibuno binini nari mbonye.Mu gihe narebaga uko abo bakobwa bagenda bazunguza amabuno muri mini (Mini-jupe),sibwo nisanze maze kugonga!(…)

Uyu mushoferi yavuzeko imiterere y’aba bakobwa rimwe na rimwe ituma abafite amikoro bajya kureba icyo ihatse ndetse byaba na ngombwa bagatanga ikiguzi kugira ngo bimare amatsiko.

Abanyamadini bavuze ko ibi bintu by’abagabo bagabo barangajwe n’amabuno bajya babibona gusa bakemeza ko biterwa no kuba baba barataye umuco.

Umwe mu ba pasiteri wifujeko amazina ye agirwa ibanga yavuzeko iki kibazo cyakuruwe no guta umuco kw’abagabo ariko ko n’abagore bagize ikibuno kinini iturufu ikurura abagabo.

Ati”Ni uko ari umuco bataye,kera nta mugore watinyukaga kwendwa n’umugabo urenze umwe ariko ubu babyise Kiliziya yakuye kirazira,bitwaza iyo miterere y’abo ngo bakurure abagabo,iyo babonye bataza ku rugero bifuza barabarembuza biciye mu kwambara ubusa no kugenda bazunguza amabuno.”

Uyu mupasiteri akoma urusyo n’ingasire akavuga ko abagabo atari shyashya kuri iyi ngingo.

Ati”N’abagabo b’iki gihe n’abo ni uko nta muco bakigira!Kera umugabo yarangwaga no kugira intumbero imwe ariko ab’ubu basigaye bagenda bakebaguza boshye abajura. Akenshi usanga nta kindi kibibatera atari ukurangarira igitsina gore bitewe n’ibyo navuze ha ruguru.”

Nubwo benshi bakomeje kwibaza ibanga riba mu bibuno binini by’abagore,Umugabo umwe nawe wifujeko amazina ye atatangazwa yavuze ko bakebuka kuko umugore akurura umugabo igihe cyose amubonye.

Yagize ati”Erega muri ubu buzima tubayemo tugenda dutungurwa na byinshi,muri ibyo hari n’imyambarire y’abagore idasanzwe mu mucyo wacu bityo wabona uyambaye bikagutera kwibaza n’ikiri imbere yayo,cyane ko kwifuza kw’umugabo akenshi gushingiye kubyo amasoye yabonye”.

Yakomeje atanga inama kubarangazwa bakanakururwa n’ibibuno binini.

Ati”Gusa njye mbona ari ubujiji buvanze n’ubumenyi buke bushingiye ku bunararibonye(…) Nonese n’ujya I Burayi,Za Amerika n’ahandi,buri Mini cya ikibuno cyose ubonye uzabyiruka inyuma, ko bo ahanini usanga kutikwiza wagira ngo ni wo muco wabo?”

Ku ruhande rw’abagore, Umwe mu bagore baganiriye na Bwiza.com, Mukazi Nadine ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 32 yatangaje ko iki kibazo cy’abagabo bakomeje kurangazwa ndetse no gukururwa n’imiterere y’abagore ishingiye cyane ku bibuno by’abo gihari cyane mu mujyi wa Kigali.

Yagize ati”Njye sinzi ikiba mu bibuno byacu gituma abagabo baturangarira bene aka kageni. Nanjye mfite iyi miterere,ariko mperutse gutungurwa no kubona umugabo wanjye arangariye umukobwa wari ufite amabuno atabasha guterura byagaragaraga ko ari nk’amwe njya numva ko bakoresha cyane ko twari turi gutembera mu gace kavugwaho gutanga bene iyi miterere ku bakobwa ndetse n’abagore.”

Abajijwe uko yakiriye iyo ndoro y’umugabo we yagize ati”Byarambabaje ariko na none bintera amatsiko yo kumubaza icyamurangaje kuri uwo mukobwa gusa natunguwe no kumva ambwirako yarebaga ikibuno cy’uwo mukobwa.”

Iki kibazo cy’amabuno manini y’abagore arangaza igitsina gabo mu mujyi wa Kigali mu gihe bivugwa ko amwe muri aya mabuno aba ari amakorano.