Print

Olvis wo muri Active yavuze ku mubano we na Miss Vanessa n’umukunzi we mushya

Yanditwe na: Muhire Jason 22 October 2018 Yasuwe: 2942

Mu mwaka washize nibwo humvikanye inkuru ivuga ko Olvis Mugabo yatandukanye n’wari umukunzi we Vanessa aho aba bombi babwiranye amagambo yuzuyemo uburakari ku mbuga nkoranyambaga kugera ubwo Vanessa yabwiye Olvis ko batari gukundana kuko ari umwana mu gihe Olvis nawe yahise amusubiza ko iyo aza kuba umwana Atari kumwambarira ubusa.

Iri jambo ryavuzweho byinshi ndetse bamwe banenga Miss Vanessa ko ibyo yavuze yabitewe n’umujinya ndetse ko atazasubira ,hadashije igihe nibwo haje kongera kumvikana ko Miss Vanessa yabonye undi musore bakundana ariwe Tracy uririmba waririmbaga muri TNP .

Kuri uyu munsi mu kiganiro n’itangazamakuru Olvisi yabajijwe niba atagifuhira Vanessa nkuko byahose mbere bagikundana asubiza ko atabikora ndetse yerura ko kuri ubu Miss Vanessa ari umwe mu nshuti ze.

Yagize ati “ Kuri ubu ngubu page igezweho n’iyubushuti busanzwe ntakindi”

Abajijwe uko yakiriye urukundo rwe n’umuhanzi Tracy yasubije ko ntacyo byamutwaye kuko Page ye n’urukundo yahindutse ahubwo kohagezweho page ifunguye y’ubushuti gusa.