Print

‘Kwibwira ko hari imigabane iruta indi biragenda bishira’ Perezida Kagame

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 22 October 2018 Yasuwe: 785

Inteko Nyafurika ni ihuriro rihuza abagize Inteko zishinga Amategeko za Afurika n’abaturage bahagarariye n’inzego zitandukanye z’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko afite icyizere ko abagize iyi nteko bazakomeza guharanira ukwishyira hamwe kwa Afurika.

Yagize ati “Nashakaga kubasaba inkunga yanyu mu kwihutisha ishyirwa mu ngiro ry’amasezerano ashyiraho Isoko Rimwe Nyafurika, amasezerano ku rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, ndetse n’ibindi bijyanye na gahunda ya 2063 Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wihaye”.

Yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’izi gahunda zose rizafasha mu kongera ubukungu bwa Afurika ndetse no gukuraho icyasha uyu mugabane ugifite mu maso ya benshi.

Umukuru w’ igihugu yavuze ko gukorera hamwe nibyo byonyine bizafasha Afurika kugira ijwi ryumvikana mu ruhando rw’amahanga.

Yongeraho ati “Ibyo kwibwira ko hari imigabane iruta indi n’abaturage baruta abandi biragenda bishira buhoro buhoro nkuko tubibona hirya no hino ku Isi.”

Perezida w’ iyi Nteko Nyafurika yavuze ko u Rwanda ari igihugu ntangarugero mu kurwanya ruswa.

Yagize ati “u Rwanda ni intangarugero mu guhangana na ruswa kuko rushyiraho uburyo bw’ ubukangurambaga mu kuyirwanya. Ubushake bwa politiki n’ ibikoresho ni ngombwa muri uru rugamba”

Insanganyamatsiko y’ uyu mwaka igira iti ‘Kurandura ruswa burundu inzira yo guteza imbere Afurika’. Imirimo y’ iyi nteko izasozwa tariki 3 Ugushyingo uyu mwaka 2018.


Iyi nteko yitabiriwe n’ abarimo abakuriye inteko zishinga amategeko mu bihugu bya Afurika


Comments

kibonge 23 October 2018

turashimira nyakubawa perezida w,urwanda mu intama nziza yagiriye abari bitabiriye imirimo y,inteko nyafurika ko gukorera hamwe aribyo bizazamura isura nziza y,afurika akomeza avugako ntamuturage urutundi