Print

Abajura 3 bafashwe bagiye kwiba mu rugo rw’ umuherwe David Beckham

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 October 2018 Yasuwe: 1613

Aba bagabo 3 bashatse kwiba David Beckham mu rugo rwe ruherereye ahitwa Oxfordshire,binjira mu idirishya banyuze ku rwego kugira ngo bacucure uyu mugabo wahoze ari igihangange mu mupira w’amaguru ndetse wamaze gushing ikipe yitwa Inter Miami.

Aba bagabo baciye mu rihumye abarinzi b’iki cyamamare bashaka kwiinjiramu nzu gusa batamazwa n’amashusho ya CCTV,yatumye bahururizwa polisi irabirukana.

Nkuko byatangajwe na Dailymail,aba bajura binjiye muri iyi nzu mu cyumweru gishize ndetse bihurirana n’uko Beckham n’umuryango we bari baje kuharira weekend.

Aba bagabo 3 ntibigeze babasha kwinjira mu nzu ndetse nta kintu babashije kwiba gusa bateye ubwoba David Beckham n’umugore we Victoria.

Inshuti z’ibi byamamare zavuze ko byagize ubwoba ndetse birahungabana ku buryo byiteguye kongera abarinzi.

Ibi bisambo byateje umutekano muke bituma David Beckham ategura nabi urugendo yateguraga kugirira muri Australia,aho yatangarije ko urugo rwe na Victoria Beckam rugoye cyane.

Ubusanzwe David Beckham ntakunda abarinzi ndetse inshuti ze zivuga ko aba yifuza ko abantu bamufata nk’umuntu usanzwe ariyo mpamvu yababajwe cyane no kuba agiye kongera abarinzi iruhande rwe.



Abajura bashatse kwinjira mu nzu ya David Beckham banyuze mu idirishya Cameras zirabasebya