Print

Enrique Iglesias yavugiye kuri TV ukuntu atera akabariro n’umugore we benshi barumirwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 October 2018 Yasuwe: 3637

Enrique Iglesias wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Hero,Escape,Bailamos,Bailando n’izindi,yatangaje ko nyuma yo kwibaruka impanga we n’umugore we Anna Kournikova,bakora imibonano mpuzabitsina nk’igihano ndetse ibaryohera buri munsi.

Yagize ati “Imibonano mpuzabitsina yanjye n’umugore wanjye imeze neza kurusha mbere hose.Ni cyo kintu mfata nk’ibyo kurya bya mu gitondo.”

Enrique Iglesias wamenyanye n’umugore we Anna ubwo bafataga amashusho y’indirimbo ye Escape yasohotse muri 2001,bombi bagaragayemo,yavuze ko yishimira kuba umubyeyi nyuma yo kwibaruka impanga ze Nicholas na Lucy mu Ukuboza 2017.

Umunya Espagne Enrique Iglesias w’imyaka 43 n’umwana wa Julio Iglesias wamamaye mu ndirimbo zo muri Amerika y’Amajyepfo ndetse uyu muhungu we yaramukurikije.

Enrique yavuze ko gusomana n’abafana bitamuteranya n’umugore we kuko nawe abifata nk’akazi ndetse yavuze ko nubwo yabyaranye n’umugore we Anna wahoze akina Tennis batarashyingiranwa imbere y’amategeko abiteganya mu myaka iri imbere.


Enrique yavuze ko we n’umugore we bakora imibonano mpuzabitsina buri munsi