Print

Mwarabu warindaga umutekano wa Diamond yamusimbuje undi musore w’ibigango bidasanzwe[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 23 October 2018 Yasuwe: 4119

Amakuru avuga ko Mwarabu Fighter yirukanywe, yatangiye kumvikana muri Gashyantare 2018, gusa ntibyemezwa neza ko ari ukuri kuko atari yahabwa na Sebuja ibaruwa imusezerera.

Mwarabu umusore warindiraga Diamond umutekano yasimbujwe

Muri Kamena 2018, nibwo Mwarabu yabaye nku kuwe mu rujijo abwirwa na Diamond ko yaba yigumiye mu rugo akaba aretse akazi kugeza igihe kitazwi azongera guhamagarirwa nk’uko uyu murinzi yabitangarije ikinyamakuru Ijumaa Wikienda.

Ibi byavuzweho mu buryo butandukanye hakekwako Diamond yaba yirukanye uyu musore wahoze amucungira umutekano biturutse ku magambo yari aherutse gutangaza avuga ko Diamond ntabufasha amuha ubwo yari mu bitaro nyuma yo kugwa hasi agakomereka mu mutwe.

Kuva muri Kamena kugeza ubu mu ntangiriro z’Ukwakira, nta makuru yari yakagaragaye agaragaza niba Diamond azasubiza Mwarabu inshingano ze cyangwa niba azamusimbuza undi musore.

Kuri iyi nshuro umuhanzi Diamond yagaragaje amafoto ari kumwe n’umusore w’ibigango kurusha Mwarabu Fighter ariwe umurindiye umutekano, aya mafoto akaba agaragaza ko bari kumwe ahantu hatandukanye bikekwa ko atari muri Tanzaniya.

Umusore w’Ibigango wasimbujwe Mwarabu warindaga Diamond

Mwarabu Fighter wirukanywe na Diamond Platnumz, nawe aherutse kugaragara arindiye umutekano umufasha w’umuraperi Dogo Janja witwa Irene Uwoya wamamaye muri Sinema ku izina rya Oprah.

Mwarabu Fighter atandukanye na sebuja Diamond Platnumz, mu gihe bari bamaranye imyaka Itanu bajyana hirya no hino amucungiye umutekano dore ko bigeze no kuzana mu Rwanda ariwe umurinze.