Print

Jose Mourinho yahaye igisubizo abavuze ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 October 2018 Yasuwe: 1142

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru avuga ku mukino wa UEFA Champions League afitanye na Juventus iri joro,Mourinho yababwiye ko nta gitekerezo cyo kwerekeza muri Real Madrid ahubwo afite icyifuzo cyo kongera amasezerano mu ikipe ya Manchester United.

Mourinho yavuze ko atifuza gusubira muri Real Madrid

Yagize ati “Sinifuza gusubira muri Real Madrid.Ejo hazaza hanjye ni muri Manchester United.Mfite amasezerano kandi ndacyifuza kuguma mu ikipe kugeza igihe azarangirira. Ndashaka kuguma muri Manchester United.”

Mourinho w’imyaka 55 ufite amasezerano muri Manchester United azamugeza mu mwaka wa 2020,yifuzwa na benshi mu bayobozi ba Real Madrid ndetse barifuza kumukura muri Manchester United,kugira ngo asimbure Julen Lopetegui umerewe nabi.