Print

Masudi Djuma yavuze ikintu kizamufasha guhangamura Rayon Sports na APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 October 2018 Yasuwe: 2645

Masudi Djuma wasinyiye AS Kigali amasezerano y’umwaka umwe,yabwiye abanyamakuru ko izi kipe 2 z’ibigugu mu Rwanda,andi makipe azitinya kubera ibigwi byazo bigatuma ziyatsinda zikegukana ibikombe ubutitsa ndetse ko agiye guhangana nazo muri uyu mwaka kugira ngo arebe ko yazitwara igikombe cya shampiyona.

Yagize ati “Igituma APR FC na Rayon Sports zitwara ibikombe ni uko abandi bazitinya.Amakipe yose arazitinya.Ikipe ifite ubushobozi bwo gutwara igikombe inshuro zigera kuri 17 urayubaha.Nka Rayon Sports imaze kugitwara inshuro 8 nayo ugomba kuyubaha. Njye sinzitinya kuko ni ikipe nk’izindi,zifite abakinnyi nanjye ndabafite.

Amakipe nka Police na Mukura VS zatwaye ibikombe by’Amahoro,na AS Kigali uyu mwaka ishobora gutwara igikombe.Nziko uyu mwaka haza guhangana gukomeye.”
Masudi yavuze ko impamvu yasinyiye AS Kigali amasezerano y’umwaka umwe ari uko yifuza kongera kwerekeza hanze nyuma yo gutandukana na Simba SC,kubera kutumvikana n’umutoza mukuru.

Masudi yakoresheje imyitozo ye ya mbere muri AS Kigali, ku munsi w’ejo taliki ya 22 Ukwakira 2018 ndetse yavuze ko mu nshingano yahawe harimo kubaka ikipe yatwara igikombe kimwe mu bihatanirwa mu Rwanda uyu mwaka.


Masudi yijeje APR FC na Rayon Sports ko azabaha akazi gakomeye