Print

Aubameyang yifotoje yicaye kuri Ferrari itunze abantu bake cyane ku isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 October 2018 Yasuwe: 2788

Uyu musore umaze gutsinda ibitego 4 mu mikino 2 aheruka gukinira Arsenal yinjiye mu kibuga asimbuye,akunze gukora udushya akifotoza ari kumwe n’amamodoka ahenze cyane nka Lamborghini n’izindi kuri ubu yifotoreje kuri Ferrari ya miliyoni y’amapawundi itunzwe n’abantu mbarwa ku isi.

Iyi modoka ya Ferrari yakorewe mu Butaliyani iri mu ma modoka ahenze cyane ndetse aharawe n’ibyamamare kuko uruganda ruzikora rumaze gukora ubwoko 499 gusa ubariyemo n’iyi ya Aubameyang.

Izi modoka zimaze gukorwa ni komande zatanzwe n’abakire kuko abamaze kuzibona barimo na Aubameyang biyandikishije mbere y’uko zikorwa.

Iyi Ferrari ya Aubameyang ifite ikoranabuhanga ridasanzwe ndetse rifite aho rihuriye n’imodoka za Formula 1 aho igenda ibirometero 227 ku isaha.

Aubameyang ukunda imodoka cyane,yaraye afashije Arsenal gutsinda Leicester City ibitego 3-1 aho yatsinzemo ibitego 2 wenyine.

Uretse Aubameyang abandi bantu bazwi batunze iyi LaFerrari ni Lewis Hamilton, Justin Bieber na Gordon Ramsey.




Aubameyang uri gutsinda ibitego muri iyi minsi akunda kugura amamodoka ahenze