Print

Abaturage baciye ururimi umukecuru bamushinja kubaroga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 October 2018 Yasuwe: 2081

Uyu mukecuru wakubiswe inkoni nyinshi n’ibyuma n’abaturanyi be,ari hagati y’ubuzima n’urupfu kuko aba baturage bari bariye karungu bamuciye ururimi ndetse bamusigira ubumuga butandukanye.

Aba baturage bari barubiye basanze uyu mukecuru mu nzu ye aryamye we n’umwuzukuru we,batangira kumukubita bamwita umurozi,birangira bamuciye ururimi.

Umwuzukuru w’uyu mukecuru yabwiye polisi ko abantu 3 binjiye mu nzu yabo nijoro,batangira gukubita uyu mukecuru bamwita umurozi,baramukomeretsa cyane.

Abahindi batuye mu byaro bitandukanye,bafite umuco wo guhiga ndetse no kwica abapfumu aho amagana y’abagore bamaze kwicwa bakekwaho amarozi.