Print

Umutoni Yvette ukunze kugaragara mu mashusho y’abahanzi nyarwanda b’ibyamamare amaze kwibaruka umwana wa gatatu[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 24 October 2018 Yasuwe: 4726


Yvette w’imyaka 24 y’amavuko wagiye agaragara mu mu mashusho y’indirimbo nyinshi zitandukanye z’ibyamamare bya hano mu Rwanda, nk’izo twavuga zamenyekanye ni nka ’Ndagukunda ya King James,Birarangiye ya Dream Boyz,kora akazi ya Jules Sentore,Simparara ya Urban Boys n’izindi Nyinshi…’ aherutse kwibaruka umwana wa gatatu nawe yabyaranye n’umugabo we banana uzwi nka Deejay Deelex.

Hano Deejay Deelex yarateruye umwana wabo wa kabiri ariwe Allana

Mu kiganiro Umutoni yagiranye n’ikinyamakuru UMURYANGO yemeje ko hashize ibyumweru bibiri bibarutse umwana wa gatatu bahaye izina rya Chella.Abana bose uko ari batatu babyaye akaba ari abakobwa aho umukuru yitwa Ariella umukurikira akitwa Allana n’uwo baherutse kwibaruka witwa Chella.

Umutoni Yvette ni umukobwa wamenyekanye mu mashusho y’indirimbo nka Simparara, Ndagukunda, birarangiye n’izindi, ariko ubu akaba yarashatse umugabo ndetse bamaze no kubyarana abana batatu ,akaba akunda kwifashishwa cyane n’abahanzi nyarwanda mu mashusho y’Indirimbo zabo bitewe n’uburanga bukurura benshi.

Inseko n’uburanga bwa Umutoni Yvette bikurura abatari bake

ANDI MAFOTO: