Print

Casa Mbungo yamenyesheje Kiyovu Sports ko ashobora kwegura nibatamuhemba [Yakosowe]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 October 2018 Yasuwe: 1656

Uyu mutoza wageze muri Kiyovu Sports umwaka ushize akayifasha kwitwara neza muri shampiyona nyuma y’aho yari irokotse kujya mu cyiciro cya kabiri,yandikiye ubuyobozi bwe ibaruwa kuri uyu wa Gatatu taliki ya 24 Ukwakira 2014, abusaba gukora ibishoboka byose bakamuhemba umushahara w’ amezi asaga 3 bamurimo mu gihe cy’iminsi 30, bitaba ibyo akegura ku mirimo ye.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwagize ikibazo cy’amafaranga kubera ko akarere ka Nyarugenge katarabaha inkunga kabemereye,byatumye batabasha guhemba umutoza n’abakinnyi.

Casa Mbungo yafashije Kiyovu Sports kurangiza shampiyona y’umwaka ushize ari ku mwanya wa 5 ndetse mu minsi ishize yavugwaga mu yandi makipe arimo AS Kigali yahaye akazi Masudi Djuma na AFC Leopards yo muri Kenya.

Casa Mbungo yatoje umukino wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League 2018-2019,Kiyovu Sports yatsinze Kirehe FC ibitego 2-0, ndetse byitezwe ko azatoza umukino wo ku munsi w’ejo Kiyovu Sports izakira Marines FC.