Print

Icyamamare Oliver Mtukudzi wo muri Zimbabwe yageze i Kigali

Yanditwe na: Muhire Jason 25 October 2018 Yasuwe: 324

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Taliki ya 25 Ukwakira 2018 nibwo umuhanzi w’ikirangirire Oliver Mtukudzi wo muri Zimbabwe yasesekaye mu Rwanda aho yatumiwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kiba muri buri mpera z’ukwezi.

Yageze I Kigali ari kumwe n’abasore bamufasha gucuranga mu buryo bw’umwimerere ndetse yakirwa n’abashinzwe gutegura iki gitaramo aho giteganyijwe kuri uyu wa 26 Ukwakira, 2018 azagikorana n’umunyarwanda Bruce Melodie ndetse n’itsinda ry’abacuranzi Neptunez Band aho yasabye abanyarwanda kuzaza kwifatanya nawe .

Yagize ati “Muraho Banyarwanda ni Dr.Mtukudzi ndabasaba kubana nanjye ku wa 26 Ukwakira, 2018 muri Kigali Jazz Junction. Tangira ugure itike yawe.”

Twabibutsa ko kwinjira muriki gitaramo Mu myanya isanzwe ni ibihumbi icumi (10,000 Rwf), mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni ibihumbi makumyabiri (20,000Rwf), ameza y’abantu umunani (VIP Table) ni ibihumbi ijana na mirongo itandatu (160,000Rwf).

Tuku Mtukudzi ni umunya-Zimbabwe kavukire, ni umushabitsi. Afatwa nk’Umunya-Zimbabwe wageze ku gasongero k’abanyamuziki aharanira iterambere ry’umuco w’iki gihugu mu bihe byose. Ni umunyamuziki akaba n’umwanditsi w’indirimbo ubimazemo igihe wihebeye injyana ya ‘Afro Jazz’. Yabonye izuba ku wa 22 Nzeri, 1952, aherutse kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 66 . Yavukiye mu mujyi wa Harare muri Zimbabwe.