Print

Umugabo yakoze ubukwe n’abagore 2 bazabana mu rugo rumwe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 25 October 2018 Yasuwe: 2705

Ubu bukwe bwabereye mu gihugu cya Nigeria mug ace kitwa Aba State gaherereye mu majyepfo y’iki gihugu.

Umugabo witwa Mr Ejindu yiyemeje gusezerana n’abagore babiri barimo uwitwa Ebere na Oyediya, ubukwe bwabereye umunsi umwe imihango yose ikorwa mu bukwe nayo irakorwa ndetse bwari ubukwe bwari bwatashywe n’abantu benshi abageni bashyigikiwe n’imiryango yabo.

Uyu mu gabo yavuzeko impamvu yasezeranye n’aba bagore bombi ari uko bose abakunda kandi ngo nabo bakaba bamukunda bityo akaba atifuzaga kugira numwe atakaza.

Ni ubukwe bwahuruje imbaga y’abantu benshi ndetse bamwe bakaba bibazaga uburyo aba bagore bazabana mu nzu imwe basangiye umugabo umwe.

Mr Ejindu yahamije ko muri aba bagore buri wese afite icyo yamukundiye, ibi bikazatuma ntawe akundwakaza kurusha undi.