Print

’Drone zatumye u Rwanda rwubaka izina’ Minisitiri Gashumba

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 25 October 2018 Yasuwe: 2934

Leta y’ u Rwanda yavuguruye amasezerano na sosiyete ya zipline yahaye u Rwanda izi drone mu rwego rwo kwagura ibikorwa nyuma yo kubona ko izi dorone zirimo gutanga umusaruro ukomeye.

Gashumba yabivugiye mu kiganiro n’ abanyamakuru cyabereye mu biro bya Minisiteri y’ Intebe , bikibanda ku mwanzuro y’ inama y’ abaminisitiri yo ku wa 24 Ukwakira 2018.

Minisitiri Gahumba yagize ati “Ni umushinga udufasha cyane cyane kubungabunga ubuzima bw’ ababyeyi bari kubyara. Ubushakashatsi bwerekana ko ababyeyi benshi bapfa babyara bicwa no kubura amaraso. Ubu igihe umurwayi ukeneye amaraso ategereza cyavuye ku masaha 4 kigera ku minota 25”

Minisitiri Gashumba yavuze ko nubwo izi ndege zikora impanuka ngo ni impanuka zorohereje kandi ngo zigenda zigabanuka. Avuga ko iyo akadege kaguye mu nzira, nta muntu upfa, nta bintu kangiza. Ngo iyo gakoze impanuka abashinzwe kuzikoresha bahita babibona bakohereza andi maraso ku buryo amaraso agera ku murwayi mu gihe cy’ isaha imwe mu gihe mbere byatwaraga amasaha ane.

Drone zatumye u Rwanda rwubaka izina

Minisitiri Gashumba avuga ko gukoresha drone mu buvuzi byatumye u Rwanda rwukaba izina ku rwego mpuzamahanga abishyingira ku buryo iki gikorwa cyatangajwe cyane kuri interinete.

Ati “Nk’ uko mubizi u Rwanda nicyo gihugu cya mbere ku isi cyatangije gukoresha drone mu bikorwa by’ ubuvuzi. Rwubatse izina cyane. RDB yakoze ubushakashatsi isanga inkuru zanditswe ku ku Rwanda ku mbugankoranyambaga zivuga kuri drone mu mpera za 2016 zirenze izandikwa zivuga ku bukerarugendo n’ abaza mu Rwanda baje gusura ingagi”.

Perezida Kagame yatangije gukoresha drone mu bikorwa by’ ubuvuzi mu Ukwakira 2016. Igihugu cya Malawi cyatangiye gukoresha drone mu bikorwa by’ ubuvuzi muri Werurwe 2017.

Minisitiri Gashumba yavuze ko ubu nta mushyitsi uza mu Rwanda ngo agende adasabye kujya kureba uko dorone zikoreshwa.

Amasezerano mashya y’ u Rwanda na zipline kuri drone

Leta y’ u Rwanda ivuga ko kampani ya zipline ariyo yateye intambwe ya mbere mu gusaba ko amasezerano yayo n’ u Rwanda yavugururwa.

Amasezerano ya mbere yavugaga ko drone zikoreshwa mu kugeza amaraso ku barwayi, ariko aya kabiri hongerewemo ko zizajya zitwara n’ imiti. Iyi miti izatangira ari imiti 50, ariko ngo izagenda yiyongera ku buryo nyuma y’ umwaka izaba imaze kuba imiti 300 nk’ uko byatangajwe na Minisitiri Gashumba.
Ikindi ni uko amasezerano ya mbere yavugaga ko drone zizajya zijyana amaraso mu bitaro 21, ariko aya kabiri akaba avuga ko zizajya ziyajyana mu bitaro byose. Kugeza ubu ibitaro bijyanwamo amaraso na drone ni ibitaro 19.

Hari gahunda y’ uko drone zizajya ziteranyirizwa mu Rwanda mu minsi iri imbere. Minisitiri Gashumba avuga ko ari inyungu ku Rwanda kuko bizatuma abanyarwanda babona akazi. Kugeza ubu imirimo ijyanye na drone abanyarwanda bafitemo akazi ku kigero cya 90%.